Joriji Baneti (1) :

Kera hariho umwana w'ikizeze, akitwa Joriji Baneti.

Umunsi umwe, nyina amwohereza kumugurira inshinge ku isoko.

Umwana aragenda, amaze kuzigura, agaruka azipfumbase mu gipfunsi.

Ageze mu nzira, abona inyoni yafashwe n'umushibuka iruhande rw'ikirundo cy'ibyatsi byumye.

Ariyamirira ati «yoo! Mbega inyoni nziza! Kereka nyifashe!»

Agira za nshinge azishinga muri bya byatsi, yanga ko zimubuza gukoresha amaboko yombi.

Amaze gufata ya nyoni agaruka gushaka inshinge muri bya byatsi.

Atazibuze ga! Arashaka, arashakaaa... Aho mugabo abona rumwe, izindi arazibura!

Bigeze aho, nk'aho yagatashye, aribwira ati «Mama ndamuzi, arantonganya ndetse arankubita.

Reka nshire ubute nzishake, sinamukira!»

Dore rero na we ngo yungutse ubwenge, ashinga ku byatsi abiha inkongi ngo aze gushakira inshinge mu ivu.

Mbese ubwo yari kuzibona? Erega ntiyari ikizeze, yari akabije! Nuko amaze guheba, ataha yifashe mapfubyi.

Nyina yumvise uko byagenze, ararakara, niko kumubwira ati «wa cyontazi we, imifungo ibiri y'ishinge ni yo wagombye gushinga mu kirundo cy'ibyatsi?

Wabaye wazitungaga ku kuboko kw'ishati ?Pu !! Dore enda jya gutyarisha iyi suka, cyangwa na yo uyite!»

Joriji isuka arayibatura, agenda yishimye, kuko nyina atamukubise.Aho muzi uko yabigenje bamaze kumutyariza? Umusa w'isuka yawushinze mu kuboko kw'ishati irashishimuka.

Nyina amukubise amaso, n'ishati yacitse, atera hejuru ati «wa njiji we, urabona ngo urapfumura umwambaro wawe? .../...

Ibikurikira mwabisanga kuri paji (page) Joriji Baneti (2) ......